Nyuma y’imyaka itandatu bigisha umuziki badafite ibyangombwa, ishuri rya ‘Balymus Training Center’ ryamaze guhabwa ibyangombwa biryemerera kwigisha by’igihe gito ‘short courses’ bagatanga impamyabumenyi yemewe na Leta. Amakuru IGIHE yemerewe n’Uboboyozi bw’ ikigo cya Leta gishinzwe amashuri y’Imyuga nubumenyingiro (Rwanda TVET Board) ahamya ko Ishuri ‘Balymus Training Center’ ryabaye irya mbere ribonye ibyangombwa biryemerera gutanga amasomo y’igihe gito mu muziki ku buryo bwemewe. Ibi bisobanuye ko abarisojemo bujuje ibisabwa bazajya bahabwa Impamyabumenyi n’Ikigo cya Leta gishinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board). Kuba…
