Ishuri rya muzika ‘Balymus Music School’ rimaze imyaka itatu rikorera mu Rwanda mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro no mu Karere ka Nyarugenge, ryatanze impamyabushobozi za mbere ku banyeshuri batandatu barangijeyo amasomo.
Umuhango wo gushyikiriza impamyabushobozi aba banyeshuri wabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Nzeri 2021 kuri Nobleza Hotel iherereye mu Karere ka Kicukiro.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Twahirwa Aimable, Umuyobozi w’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco wari n’umushyitsi mukuru.
Uretse abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango, aba banyeshuri barangije kwiga umuziki bari baje gushyigikirwa n’imiryango yabo.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Bimenyimana Alphonse, Umuyobozi w’iri shuri yashimiye buri umwe waje kwifatanya na bo, ashimira aba banyeshuri bamaze imyaka ibiri biga umuziki ubu bakaba basohokanye ubumenyi bwabafasha ku isoko rya muzika.
Yibukije abitabiriye uyu muhango ko iri shuri ryakomotse mu ishyirahamwe ry’abanditsi b’indirimbo mu Rwanda.
Ati “Twatangiye turi abanditsi b’indirimbo, nyuma tugirwa inama yo kwishyira hamwe dukora ihuriro ry’abanditsi b’indirimbo mu buryo bw’amanota.”
Nyuma yo kubona ko abahanzi benshi bakeneye ababafasha mu kwandika indirimbo zabo mu buryo bw’amanota, nibwo aba bari bihurije mu ihuriro bahisemo gushinga ishuri ‘Balymus Music School’ ryatangiye gukora mu 2018.
Twahirwa Aimable wari uhagarariye Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko muri uyu muhango, yashimiye uru rubyiruko igitekerezo bagize, abamenyesha ko igihe cyose bakenera ubufasha buva muri Minisiteri abarizwamo imiryango ikinguye kugira ngo babafashe.
Yabasabye kutazigera bacika intege kuko ibyo bari gukora ari ibikorwa bifitiye benshi akamaro ndetse byanafasha umuziki w’u Rwanda muri rusange.
Aha yifashishije urugero rw’umuhanzi watumiwe ku mugabane w’Uburayi ariko bakamubwira ko itsinda rizamucurangira azarisangayo, kuko gutegera no gutunga ikipe yose ivuye mu Rwanda biba bihenze.
Uyu muhanzi wandikishije indirimbo ze mu buryo bw’amanota, yarazohereje byorohereza abagombaga kumucurangira mu kuziga ndetse akora igitaramo cyiza acurangirwa n’abatazi ururimi aririmbamo.
Ati “Kwandika amanota y’indirimbo z’umuhanzi ni ingenzi kuri we kuko ari ibintu bimufasha kwagura umuziki we ku ruhando mpuzamahanga. Ntimuzacike intege kuko ibintu muri gukora muri kubikorera igihugu muri rusange, natwe aho muzadukenera imiryango irafunguye.”
‘Balymus Music School’ ni ishuri riherereye mu mujyi wa Kigali, uretse aba banyeshuri barangije kuryigamo rinakomeje gutanga ubumenyi ku banyuranye bifuza kwihugura umuziki yaba iby’igihe kirekire ndetse n’igihe gito.
Kugeza ubu iri shuri riri kwigamo 18 ryamaze gufungurira amarembo abahanzi basanzwe bakora umuziki n’abandi basanzwe bawukunda bafite inyota yo kuwumenya.
Uretse n’abifuza kujya kwiga umuziki ku ishuri, kugeza ubu ryanamaze gushyiraho amasomo yigwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho umuntu yabasha kwiga umuziki binyuze kuri shene yabo ya Youtube nta kiguzi asabwe.
Amafoto : Yuhi Augustin
Source: IGIHE